Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27848

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Human Righht Watch”, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2016 wasohoye raporo ishinja u Rwanda gufunga abakene bakanahohoterwa bikabije.

Iyi raporo ivuga ko ibi bibera mu bigo ngororamuco birimo icy’i Gikondo mu mujyi wa Kigali, icyo mu karere ka Muhanga, icya Mbazi mu karere ka Huye ndetse n’icya Mudende mu karere ka Rubavu.

Ku rundi ruhande, leta y’u Rwanda ariko ifata ibi nk’uburyo bwo gushaka amaramuko no guharabika u Rwanda.

Iyi raporo ya Human Rights Watch igaragaza ko uburyo abajya gufungirwa muri ibi bigo bafatwa, bibangamira cyane uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Igaragaza ko abafatwa ari abakene batagira aho baba, abacuruza mu mihanda, abana b’inzererezi n’abandi bakennye, bafatwa bakajya gufungirwa muri ibi bigo ngororamuco bakamaramo igihe kirekire bafatwa nabi.

Uyu muryango uvuga ko abafatwa batagaburirwa uko bikwiye, aho bahabwa agakombe k’impungure ku munsi, bakaba badahabwa amazi yo kunywa, batemererwa kwiyuhagira no kujya mu bwiherero kandi bakaba nta n’ubuvuzi bagenerwa, ikirenze kuri ibyo bakaba bakubitwa cyane.

Uyu muryango kandi uvuga ko abigeze gufatwa bagafungirwa muri ibi bigo, bavuga ko nta cyaha gifatika bigeze bashinjwa mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba batarigeze banagezwa imbere y’ubutabera mu gihe cyose bari bafunzwe.

Daniel Bekele uhagarariye Human Rights Watch ku mugabane wa Afurika, asaba ko Guverinoma y’u Rwanda yafunga ibi bigo, ahubwo igashakira abo bafatwa uburyo bwo kubahugura mu myuga, kubagenera inkunga no kubitaho by’umwihariko nk’abatishoboye.

Avuga ko gufunga abantu b’abakene, kubakubita no kubatoteza atari byo byarangiza ubwo bukene bwabo, ahubwo bikaba ari ukutubahiriza amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko ibi ari ibinyoma bigamije guharabika Leta y’u Rwanda no kwishakira amaramuko, kandi ibi bikaba atari ubwa mbere bibayeho kuko na mbere hose nta na rimwe bigeze bavuga neza u Rwanda.

Ashimangira ko u Rwanda rufite gahunda nyinshi zita zikanateza imbere imibereho y’abatishoboye, bityo ibyo kuvuga ko abakene batitabwaho bikaba ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ku bijyanye no kuba abafungirwa muri ibi bigo bakubitwa, nabyo arabihakana akavuga ko hari amategeko ahana abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano mu gihe baba bakoze amakosa nk’ayo, ikirenze kuri ibyo uyu muryango ukaba waragiye usabwa gutanga ingero z’umwe mu bakoze ibyo wo ukavuga ko ari ibanga.