Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27846

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragagara yagaragaje ko kugira ngo iyi nama yahuzaga abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’abandi bari batumuwe nk’indorerezi, byasabaga ingufu z’abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano zose mu gihugu.

Na none kandi uruhare rw’abaturage rwari rukenewe mu guhanahana amakuru ngo muri iki gihe hagaragare umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Twahirwa Celestin yatangaje ko ubwo inama yabaga, abatuye mu Mujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagize uruhare rugaragara mu kugira ngo iyo nama ibe mu mutekano usesuye.

Yakomeje agira ati “Abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bakurikije inama bagiriwe ku mikoreshereze yawo, kandi uwakeneraga kumenya amakuru arambuye ku ikoreshwa ry’imihanda yahabwaga ibisobanuro, ibyo bikaba byaratumye ikoreshwa neza. Uyu muco ukomeje kuranga umuryango nyarwanda utanga icyizere ko n’izindi nama mpuzamahanga zizakorwa mu mutekano usesuye.”

Polisi y’u Rwanda itangaje ibi mu gihe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr. Dlamini Zuma ashimye bikomeye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kuba barateguye neza iyi nama.

Yagize ati “Iyi nama ni iya mbere igenze neza mu zabaye zose, tugomba gukomeza muri uwo murongo, duharanira kugera ku byiza byinshi.”

Abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacubahiro bitabiriye iyi mama bagiye birahira imitegurire yayo ndetse n’uburyo u Rwanda rugaragaza iterambere mu nzego zitandukanye harimo n’iry’umujyi wa Kigali.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 31 n’abandi bahagarariye guverinoma zabo yibanze cyane ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore. Yanagarutse kandi ku bibazo by’umutekano muke wabaye karande muri bimwe mu bihugu bya Afurika.