Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Mu Rwanda hari gahunda yo gushyira abantu mu byiciro byubudehe nukuvuga gupangwa hakurikijwe imitungo yumuntu. ibyo byiciro bikaba aribyo bigenderwaho muri gahunda zinyuranye nko kurihirira abanyeshuri muri za kaminuza, ubwisungane mukwivuza (mituelle de santé) .
ibiyagabigari.rw byanyarukiye mu karere ka muhanga umurenge wa nyamabuye akagari ka gitarama uganira nabagenerwabikorwa aribo abahatuye ,bagarazako bo batishimiye uburyo bashyizwe muribyo byiciro kuko ngo usanga hari abari mu kiciro cyabakire kandi arabakene cyangwa bagashyirwa mu cyabakene ari abakire nanone ugasanga barakubaruraho uwo utabyaye afite uwamubyaye.
ubundi ibyiciro by’ubudehe birimo ibice bine:1/icyabatindi 2/icyabakene 3/icyabakene bitari cyane 4/ icyabakire nukuvuga icyiciro 1 bakwishyurira urafashwa byose harimo n’ubwisungane naho icya2/3 wiyishyurira ubwisungane ariko amafaranga 3000 hanyuma icyakane cyabakire wishyura ibihumbi birindwi (7000). abo baturage ntibabyishimiye bavugako binabahangayikishije kuko bishobora kubashyira mubuzima batifuza.
twaganiriye nuwushinzwe imibereho yabaturage mu kagari ka gitarama kumurongo wa telephone atubwirako habayeho kwibeshya ariko ngo bizakosorwa mu gihe gito.
ibiyagabigari byakomereje mu kagari ka nyarutarama umurenge wa remera naho ibibazo byubudehe birahari usanga Atari ikibazo cyahantu hamwe gusa .