Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Ikibazo cyabacururiza ku mihanda bagendana ibicuruzwa bazwi kwizina ryabazunguzayi mu gihugu cy’uRwanda cyimaze kuba bimwe mu bibazo byingutu .iminsi ishize herekanwe inzu bazajya bakoreramo abiyemeje kuva mu muhanda, ibijyanye nimisoro bigatangwa umwaka urangiye. ariko nabyo ntibyashobotse ngo ikibazo cyabo cyirangire.
ubuyobozi bwasohoye itegeko rihana umuntu ugurana naba bitwa abazunguzayi, ko azajya atanga ibihumbi icumi ariko nabyo ntibikurahoko bava mu muhanda.
ibivugwa naba bacururiza mu mihanda bavugako ikibazo nyamukuru cyitaba turukaho kuko bo ngo baba bashaka ubuzima bituma barya, bishyurira abana amashuli, bakanishyura ubwisungane mukwivuza, bikanatuma batiba. ikibazo bo bavugako bahawe inzu bakoreramo ariko ngo zajyiwemo nabo bo bita abifite, bazwi
.uwitwa Ntigurirwa alphonse yatangarije ibiyagabigari.rw ko kubwe abonye aho akorera yava mu muhanda kuko byonyine kwirirwa akwepana nabashinzwe umutekano we abyita gushoberwa. ngo yatangiye aka kazi 2009 akibura amafaranga y’ishuli.
Twaganiriye nabaturajye bari aho muri gare ya nyabugogo abenshi bavugako ibyiza aruko abafite munshingano gutanga ariya mazu akorerwamo nabahoze ari abazunguzayi bashiramo ubushishozi bakajya bayiha uwubikwiye.
abajyenzi nyabugogo batugaragarije ukob abyumva
Ntitwashoboye kubona uwushinzwe iki kibazo mu karere ka nyarugenge, abari bahari batubwiyeko batemerewe kugira icyo bavuga batabifite munshingano, gusa nabo nubwo batashatse kwandikwa bavuzeko amakuru bafite nuko harabahabwa aho bakorera bakahava bavugako hatari abakiriya.