Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27836

Bosco Twagirayezu, umunyamakuru uhagarariye radiyo flash fm, yashyizweho iterabwoba n’umuyobozi wa kaminuza y’ Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba UTAB.

Uyu munyamakuru washyizweho iterabwoba ubwo yakurikiranaga inkuru y’abanyeshuri barihirirwa n’ikigega cya FARG barimo kwishyuzwa amafaranga yo kwiyandikisha mu gihe cy’imyaka irenga itatu.

Ubusanzwe amafaranga yo kwiyandikisha (Registration fees) ku banyeshuri bafashwa n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, ntibayishyura.

Agerageza gukurikirana iyi nkuru, ku murongo wa telefoni Prof Dr Faustin Nyombayire, umuyobozi wa UTAB, yabwiye umunyamakuru ati “Niwongera kuvuga ibitagenda neza muri kaminuza uzabona…..kandi na radiyo ushobora kuyikururira amakuba.”

Prof Dr Nyombayire avuga ko ukuri guhari ku kibazo kivugwa muri iyi kaminuza ariko ntiyashatse kukubwira umunyamakuru cyane ko ari ko yari akeneye kugira ngo yuzuze inkuru.

Uyu mupadiri yakomeje abwira umunyamakuru amagambo akarishye aho yamubwiye ati “Ariko nudahindura, nukomeza kugendera ku byawe na benewanyu ntabwo bizakugeza heza […].”

Nubwo mu Rwanda hasa n’ahari hamaze gukemuka ikibazo cyo guhabwa amakuru, biracyagoranye kubona amakuru mu bigo bimwe na bimwe aho biba bishaka ko hari amakuru atabisohokamo.