Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Sosiyete Sivile yahagurukiye ikibazo cyo kwihutira guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha biciriritse kandi baba umutwaro ku gihugu, ikaba yifuza kugira inama Leta icyo yakora ngo umubare abafungwa ugabanyuke.
Impungenge zagaragajwe mu gihe mu Rwanda usanga umubare w’abafungwa ukunze kongerwa n’abafite ibyaha bakatiwe munsi y’imyaka ibiri y’igifungo kandi bakagombye gukurikiranwa bari hanze bagatanga agahenge ku muzigo wo kwita ku mfungwa muri rusange nk’uko bigenda mu bindi bihugu.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) Kananga Andrew, yasobanuye ko mu nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Mbere i Kigali, icyo baganiraho mbere ari ibihano bitari igifungo ku byaha bimwe na bimwe bidatuma umuntu ajya muri gereza agakurikiranwa ari hanze.
Ibyo bihano birimo gusubika igihano, ibihano nsimburagifungo, imirimo isimbura igifungo n’ibindi. Yagize ati “Icyatumye tubitekereza ni uko burya gufunga ni umwihariko. Icya ngombwa ni uko umuntu akurikiranwa ari hanze ariko akenshi ubona ko abantu bafungwa cyane kurusha uko bahabwa ibihano nsimburagifungo wenda bagakurikiranwa bari hanze.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatangaje ko ubusanzwe igikwiye ari uguhana umuntu mu buryo butabangamira uburenganzira bwe, ariko ngo hari abadashobora kwisubiraho ’batambitswe amapingu.’
Yagarutse ku mpamvu zituma hakiboneka abantu benshi bafungwa bakabaye bararekuwe by’agateganyo, ati “ Ubushinjacyaha n’abacamanza bazakubwira ko byibuze 80% by’abarekurwa by’agateganyo bafite urubanza mu nkiko batagaruka. Baragenda bakaburirwa irengero…”
Byagaragaye kandi ko hari abakurikiranwa ku mazina babeshye ugasanga kubatahura mu gihugu hose bitoroshye. Hatanzwe urugero rw’abaza gukora mu mujyi wa Kigali bavuye mu ntara.
Nk’umukozi wo mu rugo ngo ashobora gukora icyaha bakamufata bamurekura by’agateganyo kubera ko wenda iwabo ari i Rusizi akagenda bakamubura n’aho yakoraga batari basobanukiwe neza aho akomoka.
Gusa ngo nubwo gufunga umuntu bihenze, hari ibyaha bimwe na bimwe bitashoboka kuko nk’umuntu wishe undi ntabwo wamurekura ngo agende azaburane ari hanze.
Sosiyete Sivile yiteguye gukusanya ubunararibonye bw’ibindi bihugu mu kugabanya abafungirwa ibyaha byoroheje, bugashyikirizwa Minisiteri y’Ubutabera na yo ikabugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko.