Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27810

Urutonde rw’ ibigo bya leta n’imibare y’abakozi bashobora kuzakurwamo Nk’uko bigaragazwa na gahunda y’amavugururwa mu mirimo y’abakozi ba Leta iteganijwe mu minsi ya vuba, abakozi barenga 500 bazakurwa
ku kazi naho abarenga 200 bahabwe imirimo mishya. Gusa mbere y’uko ibi bishyirwa mu bikorwa, Inama y’Abaminisitiri izabanza ibishyikirizwe ibisuzume.
Aya mavuguruwa aje nyuma gato y’uko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) itangarije ko mu mirimo ya leta hari imyanya imwe n’imwe itari ngombwa, hakaba n’indi usanga abayikora bafite inshingano zimwe.

Aya mavugurura azasiga abakozi barenga 5.500muri 6.035, hatabariwemo abahabwa amasezerano y’igihe runaka (sous contract).
Dore urutonde rwa bimwe mu bigo bya leta bishobora kugabanyirizwa imyanya ndetse n’aho ishobora kongerwa :
MINAGRI : bari abakozi 62 – hazasigara 44 – Imyanya 18 izavamo
RAB : bari abakozi 643 – hazasigara 542 – Imyanya 191 izavamo
NAEB : bari abakozi 181 – hazasigara 91 – Imyanya 90 izavamo
MINISANTE : bari abakozi 69 – Hakenewe 123 – Hazongerwamo 54
RBC : bari abakozi 533 – hazasigara 509 – Imyanya 24 izavamo
RDB : bari abakozi 292 – hazasigara 290 –
Imyanya 2 izavamo
MININFRA : bari abakozi 57 – hakenewe 83 –
Imyanya 26 izongerwamo
Rwanda Housing Authority (RHA) bari 95 –
hazasigara 80 – Imyanya 15 izavamo
Rwanda Transport Development Agency / RTDA :
bari 102 – hazasigara 61 – Imyanya 41 izavamo
Road Maintenance Fund (RMF) bari abakozi 12 –
hakenewe 13 – Hazongerwamo umwanya 1
MINALOC : bari abakozi 61 – Hazasigara 56 –
Imyanya 5 izavamo
RGB : bari abakozi 50 – hakenewe 77 – Imyanya
27 izongerwamo
FARG : bari abakozi 31 – hakenewe 33 – Imyanya
2 izongerwamo
Local Development Agency (LODA) : bari abakozi
60 – hazasigara 51 – Inyanya 9 izavanwamo
MEDIA HIGH COUNCIL – MHC : bari abakozi 26 –
hazasigara 18 – Imyanya 8 izavamo
National Council For People With Disabilities
(NCPD) : bari abakozi 22 – hakenewe 24 –
Imyanya 2 izongerwamo.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) : bari
abakozi 49 – hazasigara 33 – Imyanya 16
izavamo
Umujyi wa Kigali : bari abakozi 82 – hakenewe
107 – Imyanya 25 izongerwamo
MINICOM : bari abakozi 77 – hakenewe 61 –
Imyanya 16 izavamo
Rwanda Cooperatives Agency (RCA) : bari abakozi
75 – Hakenewe 65 – Imyanya 10 izavamo
Rwanda Standards Board (RSB) : bari abakozi
149 – hakenewe 224 – Imyanya 75 izongerwamo
Rwanda Competetion And Inspection Authority
(RCIA) ikigo gishya kizahabwa abakozi 142
SENA y’u Rwanda : Ifite abakozi 87 – hakenewe
90 – Imyanya 3 izongerwamo
Umutwe w’Abadepite : Ugira abakozi 163 –
Hakenewe 154 – Imyanya 9 izavanwamo
PUBLIC SERVICE COMMISSION : bari abakozi 44
– Hakenewe 43 – Umwanya umwe uzavamo
NATIONAL COMMISSION FOR HUMAN RIGHTS
(NCHR) bari abakozi 58- hakenewe 54 – Imyanya
ine izavamo.
Urwego rw’Umuvunyi : bari abakozi 69 –
hakenewe79 – hazongerwamo10
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe : bari abakozi 74
ntawuzakurwamo cyangwa ngo yongerwemo
Office of The Government Spokesperson (OGS) :
Ni abakozi 24 nabo nta mwanya uzakurwamo
cyangwa ngo wongerwemo.
SUPREME COURT bari abakozi basanzwe 118-
Hakenewe 99 – Imyanya 19 izavamo
Career Judges, Inspectors and Court Registrars :
bari 571 hakenewe 595 24
National Public Prosecution Authority : bari
abakozi 90 – hazasigara80 – Imyanya 10 izavamo
Career Prosecutors and Inspectors : bari 252 –
hakenewe 272 – hazongerwamo20
Kaminuza y’u Rwanda (UR) : bari abakozi 3,351 –
hakenwe 2,425 – Imyanya 926 izavamo
MIDMAR : bari 40 – hakenewe 41 –
Hazongerwamo umwanya 1
MINEAC : bari abakozi 49 – hakenewe 44 –
Imyanya 5 izavamo
MINAFFET : bari abakozi 92 – Hakenewe78 –
Imyanya 14 izavamo
MININTER : bari abakozi 33 – Hakenewe 30 –
Imyanya 3 izavamo
RCS (Urwego rw’amagereza) : bari abaokozi 120 –
Hakenewe78 – imyanya 42 izavamo
MINADEF : bari abakozi 49 – hakenewe 62 –
Imyanya 13 izongerwamo
MINISPOC : bari abakozi 39 hakenewe 33 –
Imyanya 6 izavamo
CHENO (urwego rw’imidari n’amashimwe) bari
abakozi18 – hakenewe17 – umwanya 1 uzavamo
CNLG bari abakozi 76 – hakenewe77 – Umwanya
umwe uzongerwamo
Institute Of National Museums of Rwanda
(INMR) bari abakozi 65 – hakenewe 63 – Imyanya
2 izavamo.
MIGEPROF : Ni abakozi 34 bazakomeza kuba 34
Gitagata Rehabilitation Center : Bari abakozi 23
– hakenewe 20 – Imyanya 3 izavamo
National Women Council (NWC) : Hari abakozi
21 bazakomeza kuba 21
MINIRENA : bari abakozi 43 – hakenewe 39 –
imyanya 4 izavamo
REMA : bari abakozi 47 – hakenewe 46 –
umwanya umwe uzavamo
MINECOFIN : Bari abakozi 146 – hakenewe 173 –
imyanya 27 izongerwamo
Special Guarantee Fund (SGF) : Bazakomeza kuba
abakozi 18
National Institute Of Statistics In Rwanda
(NISR) : bari abakozi 100 – hakenewe 133 –
imyanya 33 izongerwamo.
Rwanda Public Procurement Authority (RPPA) :
bari abakozi 54 – hakenewe 50 – imyanya 4
izavamo.
MYICT : bari abakozi 41 – hakenewe 37 –
imyanya 4 izavamo
NATIONAL YOUTH COUNCIL : Izakomeza kugira
abakozi 22.
Iwawa Rehabilitation And Skills Development
Center : bari abakozi 45 – hakenewe 48 –
imyanya 3 izongerwamo.
MIFOTRA : bari abakozi 73 – hakenewe 63 –
Imyanya 10 izavamo
Rwanda Management Institute (RMI) : bari
abakozi 41 – hakenewe 43 – imyanya 2
izongerwamo.
Ibigo bya leta bizahabwa ubwigenge
Ibigo bimwe na bimwe bya Leta bizahabwa
ubwigenge mu rwego rwo kwishakira amafaranga
azabitunga (State Owned Corporation).
Nk’uko bigaragazwa n’imbanzirizamushinga y’aya
mavugurura, ibi bigo bizajya bikora bigamije
iterambere ry’abaturage, bityo bihabwe
uburenganzira n’’ubwigenge ku mabwiriza
n’imikorere imwe n’imwe.
Ibyo bigo ni :
RMI
ILPD
RSSB
MMI
National Postal Services
RBC
RCAA
Kaminuza y’u Rwanda
Ibitaro by’ikitegererezo
ONATRACOM
NAEB
Hejuru ku ifoto : Anastase Murekezi, Minisitiri
w’abakozi ba leta n’umurimo