Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Ubutegetsi bwa Paul kagame na louise Mushikiwabo bwarasebye bidasubirwabo mu nama y’ubumwe bw’ Afurika yabereye ikigali.
Niki kitagenze neza muri iriya nama ?
Ni byinshi bitagenze neza. Kuba iriya nama yarabereye mu Rwanda mu gihugu gifite abaturage bababaye cyane, ariko badashobora gutinyuka kuvuga ibibazo byabo, igihugu cyerekana imihanda isukuye n’amazu y’abakungu menshi kandi meza muri Kigali , ni byiza rwose .
ariko inzara n’ibindi bibazo by’urudaca biba bisenya imitima byinshi y’abanyarwanda. Ngo hari n’ibitaro abagore bajya kubyariramo hakoreshejwe amatoroshi kubera ko nta matara abaho.
Aha ndavuga ku gisagara muli Burate , nkavuga ki gukongoro mu duce tumwe twa Ruhengeri kimwa naza Gisenyi mu cyaro.
Ibaze kwerekana birya bizu byo mu mujyi mu gihe ibutare ma karere ka gisagara ababyeyi babyarira kw’itoroshi cyangwa kwisitimu ya telephoni ninde ushobora kwibaza ibyo bintu ko bibaho mu Rwanda rwa Kgame ?
Twigarukire inyuma mu byatuzinduye :
Kuba inama yarabashije kuba ikabera mu Rwanda ni ikintu cyiza kandi ni n’uburenganzira bwa buri gihugu bwo kwakira irya nama.
Kuba byarinjije amafranga menshi ku bikorera ku giti cyabo nabyo ni ibintu byo gushimwa.
Ariko yabereye mu gihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, abanyepolitique banshi barimo baborera muri gereza kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.
Abagerageje kwiyamaza hamwe na Kagame bahatanira umwanya wa Perezida wa repubulika na kagame bose barafunzwe.
Abanyamakuru nti bavuga usibye gusa kuvuga ibyo ubutegetsi bwifuza.
Abanyarwanda baricwa abandi bakanyuruzwa.
Nta n’ushobora kuvuguruza Leta cyangwa ngo ashyire hanze ibyo leta itemera.
Imyigaragambyo igaragaza akababaro kabaturage nti yemewe mu Rwanda.
Nubwo ibihugu byinshi bya kure byitabiriye irya nama ariko ibihugu bya ngombwa nti byayigaragayemo.
• Uburundi cyo gihugu gikikije u Rwanda cyahamagaje intumwa zacyo guhita ziva mu Rwanda zigataha ikitaraganya .
• Tanzania yanze ko yahagararirwa n’abategetsi bayo bo hejuru yaba Pereziza wa repubulika bwana Magufuri yanze kujya muli iyo nama , yanga kohereza ministre we wintebe, yanga kohereza ministre w’ububanyi n’amahanga, yanga kohereza minister w’inteko ishinga amategeko bohereza gusa ambassadeur iki ni igisebo rwose .
Iyo abaturanyi bawe batagukunda ntushobora kwubwira abakure ko ari wowe ufite ukuri .
Nibihe bibazo biri hagati ya Tanzania nurwanda ?
Ubutegetsi bwa Kagame nti bwigeze bubana neza na Tanzania , ari nayo mpamvu uwitwa John Pombe magufuri yayoboye umugambi wo kwirukana abatutsi bose babaga muri Tanzania , ubwo hari ku ngoma na Kikwete .
Kikwete ajya kuvaho yabwiye Magufuri ko agomba kwitondera kagame ko afite imigambi mibi cyane.
Kikwete yari afite umugambi wo kuyobora umuryango w’ubumwe bwa Afurika , ariko akaba yarazi neza ko bitazoroha kubera irya nama yagombaga kubera ikigali .
Kikwete amaze kuva ku butegetsi yasimbuwe na Magufuri yasabye uwari umusimbuye gushaka uko yabyutsa umubano we n’u Rwanda kugira ngo u Rwanda rutazaba imbogamizi mw’itorwa rya Kikwete mu nama yagombaga kubera mu Rwanda.
Aha urwanda rwari ruzi neza ko abatutsi bose birukanwe muli Tanzania birukanwe na Magufuri kandi abisabwe na Kikwete.
Urwanda rero rwakomeje kubika inzika n’umujinya yaba kuri Magufuricyangwa yaba Jakaya Mrisho kikwete.
Bose barengejeho barabeshyana.
Magufuri akimara kuba Perezida yahise aza mu rwanda , ndetse kagame amubeshya ko amukunda maze amuha inka .
Magufuri yajyanywe gusura urwibutso bamubwira discour zitandukanye nukuri we asanzwe yiyiziye.
Twibutse ko umugambi wo kurasa indege ya Habyarimana Tanzaniya yari iwuzi neza ndetse ni nayo yafashije Kagame kuwugeraho haba mbere cyangwa nyuma dore ko irya nama Tanzania yakoresheje mu kwezi kwa 4 umwaka 1994 yari yateguwe na tanzaniya kugira ngo Habyarimana abashe kwicwa bityo bigeze kagame kubutegesti.
Murunva rero ko ibya genocide yo mu rwanda Inzego z’ubutasi za Tanzania zo zifite amakuru menshi ibindi bihugu byo kw’isi bitazo cyangwa bidashaka kuvuga, Tanzania ni kimwe mu bihugu byicaje Kagame ku butegetsi, n’ubwo kagame atajya ashima abamugiriye neza bose .
Nyuma yuko magufuri asuriye u Rwanda , na Kagame yaje kujya gusura Tanzania maze bombi babeshya abaturage babo ko umubano wabio nta kibazo kirimo.
Irya nama yabereye ikigali Urwanda rwashakaga ko habaho amatora maze bagatoresha umu candida watanzwe nubuganda bifuzaga ko asimbura urya mugore wo muli afurika yepfo ucyuye igihe madame Nkosazana Dlamini-Zuma
.
Tanzania imaze kubimenya yakoresheje inzira zayo nyinshi ituma ibihugu byinshuti zayo kuburizamo ayo matora yagombaga kubera ikigali , kugira ngo amatora azabe umwaka utaha, kandi atabereye mu Rwanda .
Niyo mpanvu bishoboka ko nta matora asimbura urya mugore ari buze kubaho.
Ahubwo amatora azaba umwaka utaha , icyo gihe niho Kikwete noneho azatorerwa kuba Perezida w’umuryango wa Afurika.
Urwanda rero ruburiyemo , ntirubashije gutoresha umuganda rwifuje;, nta matora yarereye ikigali, ahubwo amatora azabera mu kindi gihugu.
Ingendo kagame yakoreye muli za Senegal na Guniea, Gabon nahandi agamije kuzaburizamo itorwa rya Kikwete aramuste yiyamajame byamuzambanye kimwe no gushakisha amajwi yo kuzashyigikira umu candida izaba yemeye wo muli Ugana byose byapfuye ubusa.
Abari muri iyo nama nabo bagizwe impumyi ntawe bemereye kubaza ikibazo bya poritike byerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, cyangwa uburenganzi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru .
Icyi ni icyiciro cye mbere ryiri sesengura mutegereje ikiciro cya kabiri nacyo ndi bukibagezeho cy’ukuntu Kigali imigambi yayo yose yaburiyemo nibyo noneho iteganya gukora.
Mwibaze inama yabereye ikigali itarimo pereziza wa Tanzania cyangwa ministre w’intebe , ntibemo abahagarariye uburundi ?
Hagati aho mu matora yagerageje kuba hakabura umu candida numwe wuzuza ibyagombwa bituma asimbura Nkosazana Dlamini-Zuma
harimo aba ba candida
1- Agapito Mba Mokuy (Guinée équatoriale
2-Pelonomi Venson-Moitoi (Botswana)
3-Speciosa Wandira-Kazibwe (Ouganda.
Naho aba candida bavugwa ko baziyamamaza ubutaha mu namaaizabera addis abeba muli Ethiopai harimo
1. Jakaya Kikwete wa TANZANIA
2. Abdoulaye Bathily WO MULI SENEGAL
3. de Carlos L
4. opez, UKORERA ONU ;
5. Erastus Mwencha nawe hari abamuvuga.
Mu nama yabereye mu mwiherero rero ngo hario aba perezida benshi banze gutora bavuga ko abo bacandida buyu munsi nta numwe wujuje ibyangombwa.
Dutegeze rero niba ubutaha nibura Jakaya Mrisho kikwete azatanga candidature ye kandi agatorwa atorewe ahandi hatari ikigali.
Naho kubyerekeye umubano wa Tanzania n’urwanda bira cyali kure cyane .