Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27766

Muraho nkunda inkuru mutugezaho n’inama mutugira, cyane cyane izirebana n’urukundo no kubaka ingo. Mbandikiye ngira ngo mbagezeho akaga nahuye nako mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mumbabarire simbabwire amazina gusa ni umumama w’abana babiri mfite imyaka 34 nkaba nkora akazi ko muri Banki imwe ya hano i Kigali. Nashatse mfite imyaka 29 nshakana n’umugabo dukundana kandi sinigeze narimwe ntekereza ko yanca inyuma, ejo ubundi gato nyuma y’ubunani natunguwe n’ibyo nabonye muri telefoni y’umugabo sms yatumye menya byinshi. Nubwo ntajyaga nkunda kureba muri message ze natunguwe no kubona umuntu wamwandikiye amubaza impamvu ataje kwiyogoshesha, ndetse amubwira ko akimushimira uburyo amakunda. Narebye ku izina mbona hariho izina ry’igitsinagabo, ariko bituma nkurikirana ibiganiro bagiye bagirana kuri whatsupp na sms nsanga ari umukobwa cyangwa umugore ukora muri salon de coiffure, nsanga umugabo yagiye kera ndetse ko bajya banaryamana kandi bamaaranye igihe, mbona za gahunda bahana n’amafaranga ajya amusaba undi nawe akayohereza.
Gusa muri byose icyanshenguye umutima ni uko umugabo wanjye ubusanzwe ari umuntu utaha kare udashobora gukekaho bene izi ngeso mbi, ku buryo na gahunda zose bagirana n’ubwo busambanyi
babukora mu masaha y’akazi ku buryo ntashoboraga kuba nabikeka.Ikindi kandi nubwo twashakanye akora muri iyi minsi nta kazi afite amafaranga akoresha yose ni ayo mba niriwe ngokera.
Aho mbimenyeye nagerageje kwegera umugabo ngo tubiganire ahita anyuka inabi, asigaye aza ahitira mu mayoga tukaryama ntawuvugisha, none ubu sinzi uko nzabigenza. Nagerageje kuvugisha uwo mukobwa wandaruriye umugabo arantuka ngo ntawe yigeze ahamagara ngo yarizanye ngo cyangwa njye muzirika.

None nabagishakaga inama kuko mbona bimaze kundenga maze gutakaza ibiro n’umugabo asigaye ameze nkuwataye umutwe.
Murakoze ku nama zanyu.