Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27764

Muraho, Muvandimwe wowe uzi uburibwe n’uburemere bw’urukundo ntugende utangiriyeinama. nakundanye n’umukobwa twiga secondary ndetse na section turarukomeza.gusa section naje guhabwa amahirwe yo kujya mugipadiri ndetse famille yanjye ibishyigikiye bikomeye.ubwo mbona sinahita fata umwanzuro wo kumuta gutyo ngo njye mugipadiri ndamusura mbimuganirizaho anyibutsa isezerano twari twaragiranye ryo kuzabana ubuzirahezo mbitekerezaho igipadiri ndakireka. turakomez turakundana byeruye.

Ubwo nendaga kurangiza kaminuza naje kumenyako asigaye akundana n’undi muhungu nawe wicuti
yanjye.ubwo mbibaza uwo nitaga umukunzi mbimubajije asubiza agira ati”warankunze ndabibona nanjye koko naragukundaga gs nahinduye intekereze kuko sinkigukunda habe nabusa” mbega ngo ndata umutwe kabura byose (umukunzi,kwangana n’ababyeyi n’igipadiri).naje kurangiza kaminuza ubwo nawe yari amaze guterwa inda. none ari kusaba imbabazi ngo twongere dukomeze urukundo twakundanaga kera.
mubwire nkore iki koko bavandi?
mufashe.