Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27762

Umugore yabeshye umugabo we ko nyina arembye bityo ko agiye kumusura mu bitaro, aramureka aragenda.Nyuma y’icyumweru cyose yaje kugaruka ageze mu rugo asanga umugabo ari ku meza arimo kurya ibya saa sita ni uko amubaza amakuru y’umurwayi yagiye gusura uko amezi undi n’agahinda kenshi amusobanurira ukuntu nyina ameze nabi cyane ndetse ko ashobora no gupfa kuko yamusize atavuga kandi ataniyegura hasi ndetse ko yifuza gusubirayo vuba akamwitaho.Umugabo yaramwihanganishije anamubwira ko yamusigiye ibiryo mu gikoni bityo ko yajya kwiyarurira akarya, umugore arabyemera gusa amwumvisha ukuntu bitewe no kuntu yasize nyina arembye cyane ko yumva atazi niba no kurya ari bubishobore. Ubwo yagiye mu gikoni agezeyo atangazwa no gusanga nyina ariwe uri mu gikoni atetse, akaba ariwe warimo yita ku mukwe we muri icyo cyumweru cyose atari ahari kuko yaje kubasura umunsi uwo mugore ava mu rugo, yanga gusubirayo batabonanye!