Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27723

1. Kwikirigita. Ntushobora kwikirigita ngo useke, ubwonko bwawe buzi gutandukanya iyo undi muntu agukozeho cg ari wowe wikozeho.

2. Guhumbya. Umuntu usanzwe ahumbya hagati y’inshuro 10~15 buri munota; ni ukuvuga hafi inshuro 20,000 ku munsi. Ntibiramenyekana neza ukuntu bigenda gusa mu guhumbya ubwonko buzimya bimwe mu bice byabwo ku buryo utabimenya, bimara amasegonda 0.10~0.15

3. Guseka. Mu gihe cyo guseka ubwonko bukora akazi gakomeye bisaba ibice 5 bitandukanye hamwe n’umusemburo witwa Endorphins (soma endorofine) byose kwita kuri uwo murimo. Iyi niyo mpamvu iyo usetse igihe kirekire ugeraho ukumva uri kubabara

4. Kuryama. Bifasha ubwonko gukusanya ibyo wiriwemo n’ibyo wabonye byose kugira ngo uzabashe kubyibuka nyuma

5. Kurota. Ubwonko, mu gihe usinziriye uri kurota bukora imisemburo itera ikinya umubiri ku buryo udashobora gukora cg gukina ibyo uri kurota. Iyo uri kugona ntushobora kurota.

6. Gufata ibyemezo. Abagore bibatwara igihe kirekire gufata icyemezo ariko igihe bagifashe ntibapfa kwisubiraho, bitandukanye n’abagabo bahindura ibyemezo kenshi

7. Kwayura (niba ujya witegereza neza wabonye ko iyo wayuye uri kumwe n’umuntu nawe yayura, birandura).

8. Umuntu usanzwe ku munsi agira ibitekerezo bigera ku 70,000, ibyinshi muribyo ni ibibi.

9. Umuntu arota igihe kingana n’isaha 1~2 mu ijoro akarota inshuro 4 kugeza 7. Kwibagirwa ibyo warose ntago bikuraho ko utarose. Ubwonko bukora cyane iyo uri kurota kurusha igihe gisanzwe, abantu batabona nabo bararota .