Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Aya makuru yatumye IKAZE IWACU ikora iperereza ryimbitse dusanga koko ibyo abaturage bavuga ari ukuri kwambaye ubusa. Mumaze iminsi mwumva ko Leta y’ U Rwanda ifite gahunda yo gushyiraho icyo yise « ikusanyirizo » rusange ry’ibirayi ariko, mu by’ukuri ni umugambi mubisha wo kuvoma amafaranga muri rubanda nk’uko FPR isanzwe ibikora. Ni byo koko amakuru twahawe n’abaturage ariko tutaributangaze amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo; arabyemeza. Abo baturage bose bemeza ko inama yo gucengeza ayo mabwiriza ya leta, yabereye i Nyabihu ishimangira ko iryo kusanirizo ry’ibirayi riiye gushingwa kandi ko umuntu utazabyubahiriza azahanwa bikomeye.
Twabibutsa ko uturere duhinga ibirayi cyane ari Nyabihu, Musanze, Burera na Rubavu. Ikindi twabashije kumenya nuko abaturage bo mu Kinigi bihagazeho aho umuturage umwe yabimye ibirayi bye, igihe yari yapakije imodoka ngo ajye kugurisha i Kigali, noneho bamutegeka kujya kubigurisha ku ikusanyirizo, nawe arabyanga nuko, bamupakuruza huti huti, maze iyo modoka igenda ubusa.
Uyu mugambi ubona ko nta kindi ugamije uretse kuvoma amafaranga mu baturage ku mayeri. Amakuru IKAZE IWACU, yatohoje avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kwegukana ikusanyirizo ry’ibirayi agomba kwishyura miriyoni zigera muri eshashatu (6.000.000 Frw) kandi akaba atazasizubizwa. Ubwo rero umuntu akaba yakwibaza niba aya mafaranga ari ingwate, umusoro, cyangwa se ni ayo kugura iki? Ese uyarishye azamara iihe kingana iki akoresha iryo kusanyirizo? ibi byose ntibisobanutse na gato.
Abaturage badutangarije ko amafaranga bagurishaga ikiro cy’ibirayi yagabanutse cyane ugasanga inyungu y’umurengera izatwarwa na ba nyiramakusanyirizo. Urugero abaturage bagurishaga ikiro amafaranga 170 none bari kubaha amafaranga 125 ku kiro bo bakagurisha ikiro amafaranga 220. Iyo ubaze ubaze ifumbire igura amafaranga 620 ku kiro, ukongeraho umuti uterwa ibirayi, amafaranga 3400 ku kiro, utibagiwe imirimo yo guhinga no kubagarira, usanga umuturage asigarana ubusa. Twavuganye n’abaturage bo muri Mutura bafite amamodoka yatwaraga ibirayi, batubwira ko batemerewe kongera kubitwara ngo bajye kugurisha iyo bashaka kandi ari ibyabo
Abaturage babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera ibyo bibazo n’ ibihombo barohwamo na leta; nyamara ku rundi ruhande Minisitiri w’ubucuruzi, François Kanimba, aherutse kuvugira ku maradaiyo ko ari gukora ibishoboka byose ngo abaturage ntibakajye bahendwa ku byo bashora ku isoko. Uyu ministre arabeshya cyane kuko leta arimo niyo iri kwiba abaturage ku manywa y’ihangu. Twaerageje kuvugana n’inzego za leta zirebwa n’iki kibazo, ariko ntibyadukundira.