Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Banyarwanda Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda,
Benshi mubanyarwanda n’abatuye isi, babayeho bashyira mugatebo kamwe amashyaka yose n’abantu bose bagize opposition nyarwanda maze bigatera urujijo ndetse bikadindiza byinshi kuko batari baziko mubireba u Rwanda kubera amateka yaruranze habaho oppositions nyinshi zinyuranye.
Muri aka kanya ndasaba abantu bose gukosora iryo kosa bakamenya ko hariho opposition ya politiki y’amahoro ishingiye kubuvandimwe n’ubusabane ikaba igizwe n’ishyaka Banyarwanda n’abo duhurira bose mumurongo w’Ubunyarwanda butavangura. Iyi opposition icyo igamije ni ukubaka igihugu tugira uruhare munzego z’ubuzima bw’igihugu bwa buri munsi (imbere mu gihugu no hanze), ibyo bikagerwaho hakoreshejwe gutanga ibitekerezo byubaka kumuntu cyangwa ishyaka iryo ariryo ryose riyoboye.
Indi opposition nyarwanda iriho ni uko kubireba u Rwanda rw’iki gihe n’igihe gishize, hariho indi opposition igizwe n’imitwe y’ingabo irwanya leta hamwe n’amashyaka ari muri icyo cyerekezo n’imyumvire yose ibona ko uwo bahanganye ari umwanzi. Imitwe y’ingabo n’amashyaka ari muri icyo kerekezo, gahunda zayo ni unyice nkwice. Kuri opposition iteye ityo, ishingiro ry’ibikorwa byabo ni uko uwo bahanganye ari umwanzi bagomba kwikiza muburyo ubwo aribwo bwose.
Icyagiye gituma haba kwitiranya opposition zombi, ni uko opposition ibona ko uwo bahanganye ari umwanzi, amwe mumashyaka ayigize, yagiye nayo agira gahunda n’ibikorwa bya politiki bisanzwe ndetse bamwe bakabishyuhamo cyane kandi ibyo bikorwa ukaba ushobora no kubisanga kuri opposition yacu y’amahoro. Ariko iyo ufite ubushake bwo kwitegereza neza usanga ko nta huriro riri hagati y’izo oppositions NYARWANDA zombi kuko ikiba kibyihishe inyuma kiba atari kimwe.
Amashyaka ya politiki ya opposition yacu y’amahoro, gahunda yayo ni ugutanga mumahoro ibitekerezo kuri politiki y’igihugu no gukosora ibibi kugirango igihugu kiyoborwe mubundi buryo burushijeho kubera bwiza abanyarwanda bose. Amashyaka n’abantu kugiti cyabo n’andi mashyiramwe yumva ari munzira ya politiki y’amahoro yo kuba badahuje ibitekerezo na FPR hamwe n’amashyaka bafatanya kuyobora igihugu, nta mpamvu yo kwiheza muri politiki y’igihugu na za gahunda za leta hamwe n’inzego za leta ziri mugihugu no hanze yacyo.
Ubundi politiki y’igihugu ishyirwaho n’ishyaka riyoboye leta rifatanije n’ayo muri opposition bahanganye kuko uwo ariwe wese uzanye igitekerezo bagicisha mu nteko ishinga amategeko bose bahuriyemo noneho ukinenga akagikorera ubugororangingo byarangira kigatorwa kigahinduka itegeko ry’igihugu rikurikizwa na bose. Aho ikibazo kiri muri iki gihe nuko amashyaka ya opposition ataragira abadepite munteko ndetse no muzindi nzego z’igihugu kandi hakaba hariho n’ingorane zo kuyareka ngo akore. Ibyo rero bigomba gukosorwa. Hariho ariko ikizere ko noneho buhoro buhoro ibiganiro n’imigirire mishya bishobora gutuma abakora politiki nyarwanda y’amahoro ba FPR na opposition yacu turushaho gusabana no kunoza imikorere mu gufatanya kubaka igihugu.
Kuba umurongo w´ubunyarwanda ubu noneho utangiye kwisanzura muri z’Ambassades z’u Rwanda hanze ndetse no mugihugu ni intambwe ikomeye cyane kuko kiriya ari ikiraro (iteme) gikomeye kizahuza abanyarwanda bose n’inzego z’igihugu cyabo.
Kuba kandi amashyaka ari muri leta amaze kugaragaza ko afite abayoboke bayo hanze nk’uko biherutse kugenda PSD na FPR bashyira kumugaragaro abagize inzego zabo mumahanga, ni ikintu cyoroshya imisabanire y’amashyaka ya opposition hamwe n’andi agize leta iriho.
Abagize rero Ishyaka Banyarwanda hamwe n’abagize umurongo w’ubunyarwanda butagira umupaka kandi butavangura, ngirango ubu noneho murushijeho kumva ishingiro ryacu ndetse n’imikorere yanjye nk’umuyobozi wanyu murushijeho kuyisobanukirwa. Kubakira k’urukundo n’ubusabane bw’abanyarwanda bose mugihugu no hanze aho bari ku isi yose, mbona ko bizadushoboza kubona umuti mwiza wa burundu kubibi byose byabayeho bisenya u Rwanda. Icyo nifuza nuko nta munyarwanda ugomba guhezwa mu gihugu cye n’inzego zacyo hanze cyangwa ngo akigendemo yikandagira. Mugihe gitaha ndifuza ko hajyaho inzego zigamije gutinyura abanyarwanda no kubakangura kandi zigakemura n’ibibazo byabo haba kwaka ibyangombwa cyangwa gukurikirana uburenganzira bw’ugiriye ibibazo mu gihugu cyangwa munzego zacyo hanze.
Ndasaba abafite ubushake bose muri gahunda nk’izi kwigaragaza aho bari tugafatanya urugendo. Uwo ariwe wese ashobora kubikora ari mu ishyaka Banyarwanda cyangwa se akaba ari mumurongo wa politiki y’ubunyarwanda. Icyo nifuza nuko abo turi kumwe mwese mwumva koko muri ijisho ry’ukuri ry’umunyarwanda k’ubutegetsi imbere mugihugu no hanze yacyo, ariko ibyo bigakorwa mumahoro, n’ibiganiro kubireba ayo mashyaka ayoboye igihugu hagamijwe kubaka u Rwanda rwa bose.
Kubashora imari mu Rwanda cyangwa abahafite imitungo ndetse n’abasura igihugu hamwe n’ibindi byose by’ubuzima bwa buri munsi, iki ni igihe cyanyu cyo kutugana no kudutiza imbaraga kuko turi opposition NYARWANDA y’amahoro kandi yubaka. Ndifuza ko buri wese abona ko kudahuza ibitekerezo kwacu na FPR ari ubukungu bw’igihugu bukomeye cyaneee buzaranga abanyarwanda imyaka yose u Rwanda ruzabaho. Icyo tugamije kuri buri munyarwanda mugihugu no hanze ni ukumuvuganira mu nzego zose n’ahantu hose ku isi no mubibazo agize byose kandi ibyo tukabikora tubicishije muri politiki yacu yubaka ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka.
Ndasaba inzego z’igihugu hanze n’abagihagarariye bose hamwe n’inzego z’igihugu imbere mugihugu, kurushaho gufungura amarembo maze abanyarwanda twese tugasabana cyane kandi tugafatanya kubaka u Rwanda.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 14/07/2016
Rutayisire Boniface