Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’ISHYIRAHAMWE RY’ABARI N’ABATEGARUGORI B’IMPUNZI (AFERWAR-DUTERIMBERE), KURI UYUMUNSI WAHARIWE KUZIRIKANA IMPUNZI KU ISI YOSE.
Mpunzi z’Abanyarwanda aho muri hose kuri iyi isi ya Rurema, byumwihariko Bari, Bategarugori twibumbiye muri AFERWAR-DUTERIMBERE, mugire amahoro akomoka ku lMANA RUGIRA, yo dukesha kuba tugihumeka muri izingorane z’ubuhunzi turimo.
Uyu munsi isi yose yahariye impunzi wongeye kwizihizwa hakiri Abanyarwanda beshi kandi mu mpande zose z’isi bakiri impunzi isi irebera yaranze kwita kubibazo byabo, mbese rwose itanemera ko ari impunzi.
Murabyibuka imyaka 2 yose twamaze mu makambi muri KONGO (icyogihe yitwaga ZAYIRE) umuryango mpuza mahanga wita ku impunzi ntiwigeze utwemera nk’impunzi ngo unabiduhere icyangombwa nk’uko ubigenza ahandi hose ku isi. Ahumbwo icyo bakoze ni ukurebera ukuntu twakorerwaga ITSEMBATSEMBA na FPR iriho idusenyeraho ayo makambi.
Nguko uko twatangiye icyabaye amateka akomeye kandi ateye agahinda mu mateka y’ababaye lmpunzi bose mukarere kacu ndetse no muri Afurika nzima (INZIRA Y’UMUSARABA Y’INZIRAKARENGANE ZO MUKARERE K’IBIYAGA BIGARI).
Bavandimwe reka mbasabe guceceka akanya gato tuzirikane amamiriyoni y’imbaga y’abanyarwanda yishwe na FPR-lNKOTANYI muri iyo NZIRA NDENDE kuva Goma-Bukavu ugahinguranya KONGO yose ukagera KONGO-Brazzaville.
Sinshidikanya ko hari abari buhite bafatwa n’IHAHAMUKA bitewe n’uko buri wese aribuhite yibuka ibyo yabonye aho yanyuze. Twihangane dufatane munda, YEZU kristu we Nyiribikomere byatwomoye adukomeze twoye guheranwa n’agahinda ahumbwo atwihere imbaraga zogukomera kurugamba rwo kurwanya ikinyoma cyigize ingunge mu AMATEKA nyayo y’igihugu cyacu.
lmpuguke z’umuryango w’Abibumbye (ONU) zari zarahawe ububasha bwo gukora anketi kuri ubwo bwicanyi zarangije umurimo wazo nazo zemeza ko ibyabaye ari ubwicanyi ndengakamere bwakwitwa JENOSIDE muri rapport yazo yiswe MAPINGI RIPOTI (Mapping report). Iyo raporo se ngo bazayiteho!!Ashwi da!! Baragiye barabizinzika babiheza mutubati twabo. Aho bimariye kugaragara ko nubwo FPR yishe impunzi uko ishaka zitagira kirengera, hakiri impunzi zitagira ingano mu mashyamba ya KONGO, kandi u Rwanda ruvugako rugiye gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda (Clauses de cessation), isi yifashe impungenge isanga icyo kinyoma cyaba gikabije nuko itegura ibarura ryazo.
Ubugome bwa Bampatse ibihugu ukuntu ari agatangaza; bafashe icyo cyemezo cyo kuzibarura babikomatanya no kuzigabaho ibitero, nuko MONUSCO, FARDC ifatanije na Groupement Armé ya SHEKA na CANDAIRA biraye mu mpunzi barazishwiragiza izindi barazica karahava. Ibi hari uwabyumva akavugango aba babyeyi bo muri AFERWAR-DUTERIMBERE kuki bakabya guharabika ingabo za ONU. Siko biri kuko kuri uyu wa 17 /06/2016 muri Groupement ya BWITO muri Teritwali RUCURO umuryango w’umugore w’umukongomani waciwe akaguru na rokete z’indege za Monusco watanga ubu hamya kuturusha kimwe n’imuryango abana b’abakongomani bakomokamo bakomerekejwe n’izo ndege. Nimwumve namwe urwo impunzi z’abanyarwanda ziri muri KONGO zaboneye muri iyi isi ya Rurema!!
lmana irengera impunzi z’Abanyarwanda ibe hafi y’iyo miryango y’abavandimwe b’abakongomani batubereye ibitambo maze yumve ugutakamba kwabo n’ukwacu idukize icyago cy’abashaka kuduheza ishanga.
Mpunzi z’Abanyarwanda dusangiye akababaro aho muri ku isi hose, murabona namwe ukuntu twagambaniwe mu rwego rwohejuru! Izi ntambara Ubu noneho zasize iheru heru kuburyo buteye agahinda, abagore n’abana cyane cyane ibibondo (impinja) birimo kunyagirirwa mu migongo yaba nyina batagira akenda ko kubatwikira n’agahema ko kuwugamamo imvura muri aya mashyamba y’inzitane ya KONGO.
Mpunzi z’Abanyarwanda, Bari, Bategarugori, Banyamuryango namwe mwese Nshuti za AFERWAR-DUTERIMBERE, ndagira ngo ndangize mbasaba nkomeje ngo ibi bibazo turimo ntibiduce intege mukuvuga no guha isi ubuhamya bw’aka karengane turimo kuko abana b’Abanyarwanda twese tuzi ko AMAKOMA AVA AHAKOMEYE. Hari ingero nyinshi z’abatotejwe bikomeye muri iyi isi, maze gukomeza umutsi kwabo kubageza kucyo baharaniraga.Tugere ikirenge mucyabo twizeye tudashidikanya ko umunsi umwe UMWIJIMA uzasimburwa n’URUMURI. Agahinda n’ishavu dufite none ntakabuza bizashira. Burya lkinyoma cyicara ku intebe rimwe rizima, ukuri guca mu iziko ntigushye kandi kuratinda ntiguhera.
Murakoze muragahorana Iyaturinze. Ni lndahemuka, dukomeze tuyiringire izadukiza aka kaga turimo
MUKARUGOMWA Thacienne
UMUYOBOZI WA AFERWAR-DUTERIMBERE.