Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27687

Maze iminsi ndeba ibintu biri kubera mu mashyaka mbona ko ibihe byisubiramo. Nashubije amaso inyuma ndeba uko byagenze 1993 ubwo mu rwatubyaye amashyaka yacikagamo ibice bamwe bakaba Power abandi bakaba amajyogi, ibyo byaterwaga ni ki ? Iyo witegereje neza ukareba imvugo z’abanyapolitiki bicyo gihe bati :Niyo Byumba yafatwa ntacyo bitwaye ni abavandimwe, abandi bati abasilikali bashoke ibishanga, bamwe bateguraga ni mikino ya gicuti ku Mulindi.

Uko iminsi yicumaga niko abanyapolitiki bamwe bagendaga bavumbura amayeri y’inkotanyi ko zabinjiranye mu mashyaka, muribuka Gatabazi muri PSD na Gpyisi muri MDR aba bagabo bari muri ihuriro rya mashyaka, yari agizwe na MDR, PSD, PL na PDC iyi coalition ikaba yarayoborwaga na Bwana Twagiramungu Faustin, bakimara kubona ko Rukokoma yabagambaniye batangiye kwereka abanyarwanda ko za nkotanyi atari demukarasi zituzaniye ko nta nubuvandimwe buhari, icyo gihe abanyapolitike bareba kure batangiye kwicwa, ibyitso mu basilikare biriyongera position za FAR zimwe zigafatwa muburyo butumvikana.

Ibi byose byabayeho byagombye kuba byaradusigiye amasomo akaze, ese ayo masomo twarayumvise ?

Ese demukarasi inkotanyi zavugaga ko zizanye mu rwanda irahari ?

Dictature barwanyaga ubu byifashe bite ?

Akarengane bavugaga muri iyo myaka ubu murwanda baragaciye ?

Ubu rero turebe neza abari bafite iyo ngeso na n’ubu baracyayifite ntaho yagiye abo bantu baracyari ku kiraka cya FPR aba bantu no hambere bahozeho mwibuke Rukeba François na Rebero aba bagabo umwe yakomokaga Cyangugu undi agakomoka Butare nkaba mbona ubu barasimbuwe na Twagiramungu Faustin (Cyangugu) na Ngarambe Joseph (ukomoka muri Mbazi-Butare). Nubwo nza kugaruka cyane kuri Ngarambe na Twagiramungu ariko abagambanyi bagaragaye yose mu Rwanda, aha navuga Kanyarengwe, Lizinde, Bizimungu, Biseruka n’abandi. Gusa benshi muri aba FPR yabrabahembye, uretse Ngarambe na Twagiramngu batarabona igihembo cyabo nubwo amaso areba kure abona ko nabo bitazatinda.

Aba bagabo si none bagaragaje ko bakorana na FPR kuki abantu bakomeje kubagirira ikizere ?

Rukokoma yashyizeho CPC coalition yarimo Murayi na Rwaka aba bagabo nibo basabye ko FDLR igomba guhindura izina kandi na bayobozi bakuru bagafatwa harimo Mudacumura na Byiringiro victor babonye batabigezeho banyuze ku kiraro cyabo colonel Wilson Irategeka batera umwiryane mu Bacungizi bavuga ko hari ibibazo by’uturere muri FDLR ,ibyo basabaga muri CPC nibyo bakoze ,havuka CNRD-UBWIYUNGE bagamije gushyira mubikorwa umugambi wampatse ibihugu wo gusenya FDLR kuko babonaga hashize imyaka yarabananiye .

Uyu mugabo Ngarambe joseph muramwibuka akorana na Alain Gothier, muramwibuka Arusha , abanyarwanda tugomba kwiga kubana mumahoro tukirinda ibidutanya turebe ejo hazaza ariko abantu bigaragara ko batwihishemo tubashyire hanze bo kwangiza umuryango nyarwanda

Ntabwo ari FDLR gusa yahuye n’ibibazo , hari na FDU , RNC, PDP aya mashyaka yateye ubwoba FPR kuko byagaragaraga ko akora kandi ko arimo aba leaders bashaka guhindura ibintu. Ariko umwanzi ntahuga murabona uko muri RNC byagenze ejobundi aho Rudasingwa Théogene, Joseph Ngarambe na Musonera bitandukanyije nabo bari bafatanije gushinga ishyaka, aha rero nta byinshi nashatse kubabwira kuko namwe hari ibyo mwibonera nashatse gusa kubereka uburyo bamwe mubayobozi ba Kigali mu ngendo bakoraga aha muri Europe bagiye babonana na bamwe mubayobozi ba opposition ibyo bavuganaga ntawubizi ariko icyo bitanze mwese murakibona aba bantu basenya opposition bagiye barangwa no kurwanya abandi babita abakozi ba FPR.

Mpereye ku nkuru mbonye ku Inyenyeri news mpisemo kuboherereza iyi photo ngo mubone uburyo abantu bagambanira abandi kandi ko no kuba Ngarambe ari munzira zitaha ntagitangaza kirimo (http://www.inyenyerinews.org/…/new-rnc-joseph-ngarambe-ari…/)
Ngarambe Nguwo Zitoni Pierre Clavel na Joseph Ngarambe

UMWANZURO

Kugeza ubu biragaragara ko hari abantu batumye urugamba rutihuta. Abo bantu rero ubwo bari kutuvamo ndizera ko uyu mwaka urangira hari ikimenyetso kiza cyuko ingoma mpotozi igiye guhirima.

Ndasaba abanyarwanda bari muri opposition kudakomeza guhishira abanzi ba demukarasi. Abo mufitiye ibimenyetso mubashyire kuka rubanda n’abandi bose bashaka gusenya opposition bazagenda bikandagira. Twese hamwe tuzatsinda ntimugire impungenge kuko urugamba rugeze aho rushyushye.