Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27663

Ugucikamo ibice kw’ishyaka RNC kimwe na FDLR bivuze iki muri poritiki y’u Rwanda muri iki gihe buri wese yumva hagombye kuboneka ingufu zisenya FPR no guhirika Paul Kagame ?
Maze iminsi abantu benshi banyandikira ubutitsa bansaba kubakorera isesengura ryimbitse rituma bumva neza icyihishe inyuma y’isenyuka cyangwa y’icikamo ibice by’amwe mu mashyaka ahuje impunzi z’abanyarwanda.
Iki kibazo kugira ngo ubashe kucyumva neza ni uko ugomba kumenya abanyarwanda n’imiterere yabo, ndavuga imitekerereze yabo.
Kuki abantu bihuriza hamwe muri poritiki ?
Abantu kugira ngo bihurize hamwe ni uko baba bakeneye ingufu zihagije zibafasha kugera ku ntegano baba bariyemeje. Niba kwiyumva nta kibazo kirimo no gutandukana, na byo nta kibazo cyagombye kubonekamo.
Gusa iyo abayobozi bacitsemo ibice , abaturage ni bo bahababarira kuko akenshi abaturage baba barijejwe ko iryo shyaka bayobotse ribageza ku ntegano baba baritegerejeho, cyane cyane kubakemurira ibibazo byabo.
Iyo abaturage bari bafite icyizere cy’uko ishyaka runaka rizabakemurira ibibazo. Ababona abagize ubuyobozi bw’ishyaka basubiranyemo, bacitsemo ibice , abaturage ni bo bahababarira kurusha abandi.
Kuki abayobozi basubiranamo ?
Kugeza ubu mu myumvire y’abanyarwanda, nta gitangaje kirimo, kuko abanyarwanda benshi bavuga ibyo batemera ndetse bakaba banakora ibyo batemera. Poritiki nk’iyo yo gukora cyangwa gukoreshwa ibyo utemera ntiramba. Usanga abanyeporitiki b’abanyarwanda bafite amashyaka basingiza ku rurimi gusa , bakagira n’andi babika mu gifu kubera inyungu abagezaho.
Abanyarwanda baricarana, bakabeshyana, ntibabwizanye ukuri kandi imbere mu mitima yabo, bose bazi ko bari kubeshyana. Ibi ni byo byakunze kudukururira ingorane mu mateka yacu ndetse ni nayo ntandaro y’ubwicanyi bwose bwagiye busenya imiryango y’abanyarwanda.
Ahangaha, ngiye kubagezaho nibura ibice bitanu bibafasha kumva neza imikorere y’abanyepo