Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27651

Mu imishyikirano irimo ibera mu mujyi wa Goma mu muhezo hagati ya CNRD-HCR-Monusco-Kigali-DRC Ijisho rya Rubanda mu mujyi wa Goma rimaze kumenya isubiranamo hagati ya Col Wilson n’abo ayoboye.

Nyuma yuko basabwa kurambika intwaro hasi no kujyanwa mu kigo cya gisilikare i Rumangabo ku basilikare no mu inkambi yagateganyo mu i SAKE mbere yo gucyurwa mu Rwanda nkuko bitangazwa n’umwe mu bari muri iyo mishyikirano, abatumvikana kuriyo gahunda na Wilson bo barasaba inkambi ya MPATI cg BWERU bakaba binubira ko ibyo basezeranijwe gushyira intwaro hasi ntibyarimo!

Ijisho rya rubanda riributsa ko iyi mishyikirano hagati y’intumwa za Wilson-MONUSCO-Kigali atari iya none ahubwo amanama yatangiye mu kwezi kwa cumi 2015 ubwo Wilson yohereje intumwa ye Col Morane rwihishwa ubuyobozi bwa FDLR butabizi.

Iyo nama yabereye mu hoteli iri mu mujyi Gisenyi. Ijisho rya Rubanda kandi ryamenyeko enough project yishimiye cyane igikorwa cya Col Wilson cyo kwigumura nkuko yabitangaje mu nyandiko yayo yo muri kamena 2016. Ishimangira kandi iyo gahunda yo gutahana impunzi ndetse no kohereza mu mahanga ya kure bamwe muri izo mpunzi. Inasaba ba mpatsibihugu kongera inkunga y’amafranga muri ibyo bikorwa.

Ibi byose biri kuba Ijisho rya rubanda ryabivuze mu nyandiko zahise. Nyiri amatwi yumva…..

Ijisho rya Rubanda i Goma DRC!