Rwanda › Forums › Rwanda Activism › The Rwanda Liberation › Reply To: The Rwanda Liberation
Umwe mu bayobozi b’ Amerika bakuru yagaragaje impungenge z’uko ibirego u Rwanda ruregwa n’u Burundi byaba bifite agaciro, Intumwa ya Amerika mu bihugu by’ibiyaga bigari, Thomas Pierriello, kuri uyu wa gatatu yatangarije Abasenateri ba Amerika i Washingiton ko hari ibihamya bifatika bishinja u Rwanda gutoza no kwinjiza mu mitwe ya gisirikare impunzi z’Abarundi bari mu nkambi bitegura guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza w’Uburundi.
Pierriello ubwe yemeje ko aherutse guhurira n’abana b’Abarundi batatu bari mu gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamutangariza ko bose binjiriye mu gisirikare mu gihugu cy’u Rwanda aho bari bari mu nkambi, aba basirikare ngo babwiye Pierriello ko batojwe igisirikare kugirango bazajye kurwana mu Burundi.
Ibi Pierriello atangaza biriyongera kuri Raporo yashyikirijwe akanama ka LONI gashinzwe umutekano nayo ishinja u Rwanda kwivanga mu bibazo biri mu gihugu cy’Uburundi.
Mu kiganiro Pierriello yagejeje ku basenateri b’Amerika yagize ati “hari raporo zizewe z’impunzi z’Abarundi zakuwe mu nkambi mu Rwanda kugirango zijye kurwanirira imitwe yitwaje intwaro irwanya guverinoma y’u Burundi”
Mu nyandiko Ibtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko ziri kuri interineti nk’ubuhamya bwa Pierriello, uyu mugabo akomeza agira ati “Twahamagariye guverinoma y’u Rwanda gukora iperereza kuri izo raporo, gushyiraho imirongo isobanutse igenderwaho n’abasivile b’impunzi bari mu nkambi no kubuza bamwe mu mpunzi bafite imyitwarire itajyanye n’amategeko. Imbaraga zose zo gutoza abarwanyi baba ari abakuru cyangwa n’abana mu nkambi z’impunzi ntibyemewe”
Kugeza ubu igihugu cy’u Burundi kimaze amezi agera ku icyenda mu mvururu za politiki, zatangiye ubwo Nkurunziza yatangazaga ko yiyemeje kongera kwiyamamariza manda ya gatatu. kuva izo mvururu zatangira abantu barenga ibihumbi 200 bamaze kuvanwa mu byabo naho abarenga 440 bahasiga amagara.
N’ubwo iyi ntumwa y’Amerika itangaje ibi, iki gihugu ubwacyo cyari cyaratangaje ko kidashyigikiye ibikorwa bya Nkurunziza nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, Amerika yashinje amatora y’i Burundi kuba mu buryo budahwitse no mu gihe mu gihugu hatari umwuka mwiza.
Mu cyumweru cyashize, ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) nabyo byari byashyize ahagaragara raporo y’inzobere za LONI zigendereye gushakira ibihano igihugu cya DRC aho nazo zagaragaje ko hari abarwanyi 18 basanzwe muri Kivu y’Amajyepfo bakomoka mu Burundi bemeye ko batorejwe mu mashyamba y’u Rwanda, muri abo 18 kandi ngo 6 bari bakiri abana bato.
Aba barwanyi bavuze ko batojwe ibikorwa bya gisirikare birimo uko bakwirwanaho bakoresheje intwaro nini n’into, gutera gerenade, gutega ibisasu nka mine n’ibindi.
Amwe mu magambo yagaragaye muri iyi raporo y’inzobere za LONI muri Congo agira ati “Bose babwiye itsinda ry’inzobere ko bakuwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda mu kwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu, bavuga ko bahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi abiri batozwa n’abarimu barimo n’abasilikare b’u Rwanda”
Aba bose bavuga ko ngo batojwe ku mugambi wo kuzatera igihugu cy’u Burundi bagakura ku butegetsi Nkurunziza.
Ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanyi bahungabanya umutekano mu Burundi si ubwa mbere bivuzwe, ibi birego byatangiye kuva mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2015, icyakora ubuyobozi bw’u Rwanda ntibwahwemye kuvuga ko ibi birego ntaho bihuriye n’ ukuri,