Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Rwanda Revolution › Reply To: The Rwanda Revolution
Rimwe navuye kigali njya Cyangugu ,ngeze Buhinga nikubita ku Kinini ,nkomeza ku Rwesero,ngeze ku karere ka Nyamasheshe nsura abo ku Ninzi,ndakomeza ngeze mu Kamiranzovu ndaterera nsura i Kagano.nkigera Kibogora mu i Tyazo nasuhuje aba Nyakirambo ariko mpopera abo ku Ishara,narakomeje no mu mu Nimba nterera Hanika ndakonkoboka n’i Macuba ahahoze akarere ka Gatare.narakomeje ngera mu murenge wa Karambi aho nakoze akazi nari ntumwe hafi y’umusozi wa Muzimu uri mu ishyamba rya Nyungwe.Bwarakeye nsubiza iyo nari naturutse nkomeza iya Kamembe ariko nyura ku cyahoze ari akarere k’Impala.naciye mu Kigaga nkomeza ku nkengero z’i kivu nikubita Kamembe nkomeza iya Bugarama.nkigera ku cyahoze ari akarere ka Gashonga nasuye uruganda rw’imitobe mfata ka jus bityo bimfasha gukonkoboka ngana cite aho nasuye uruganda rw’umuceri ,sima .amashyuza na Rubyiro bucya ngaruka nambuka mu Cibitoke.uwo munsi naragarutse nca iya Kibuye nciye Mugonero na Dawe uri mu ijuru ndara i Bwishyura mu mugi.aho nari ntegereje gukomeza .